Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Turbo King

Turbo King
Umugabo yitambukiraga mu mujyi ageze kuri rond point nkuru y’umujyi wa Kigali abona icyapa kinini cyanditseho ngo :”fora ndi inde? “N ‘amatsiko aribaza ati :”se buriya bivuze iki?” Bucyeye abona baramusubije bati:” TURBO KING” hariho n’intare nini cyane. Aribwira ati :”uwakumenya ra! wenda sinaba nk’iriya ntare dore ko umugore yaramaze iminsi amvugiramo nkaho ntakiri umugabo mu rugo.”
Ubwo aba yikubise mu kabari yaka irya mbere. Aratangira arasogongera ,yumva karengetse pe! Akumva gasharira ariko kanaryohera karimo n’agahumuro utasobanura. Ati :”uzi ko ari ikimenyetso cy’umugabo koko. Ndi kumva nanjye ntangiye kumva ndi umugabo koko.”
Kera kabaye yumva kamugezemo ati :”ni ukuri ndi kumva irindi narinywera mu rugo nkumvisha n’umugore” .Afata irindi cupa arataha. Ageze mu rugo araricurura asangira n’umugore bishimye cyane ,yumva amerewe neza pe! Ubwo yarirangizaga ati :”reka ntahe da!” Umugore aba aguye mu kantu” ati :”utahe ujye hehe se muri iri joro, mugabo wanjye?” Ati :”niko, utangiye kunyita umugabo wawe di? uzi ko abagore bo mu mugi babavuze koko. Uribwira ko njye nta mugore n’abana banjye nasize mu rugo ? “nibwo yikoze aba aragiye . Ubwo yabyukiraga mu gahuru kari hafi aho ati:” iyi yo ni TURUGO (ta urugo) se turubo gusa.”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego