Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:"Amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na Nkoko!"

"Amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na Nkoko!"
Ku wa gatanu mtatagatifu, umukristu yagiye gusura abapadiri kuri paruwasi maze abashyira inkoko y'isake iteye amabengeza. Kubera ko paruwasi yari nini, abapadiri bari bagabanye za santrali, kuri paruwasi hasigaye umwe wakundaga akaboga kurusha sakabaka. Akimara gusezera kuri uwo mukristu, abwira umukozi ko agomba guhita abaga iyo sake. Ariko igihe padiri yari mu sakrisitiya arimo yitegura kujya gusoma misa, umukozi aba araje, ati "ya nkoko nayibuze"! Padiri bimutera agahinda n'umujinya, ahita amubwira ngo nawe naze mu misa dore ntacyo afite cyo gukora.
Ubwo misa iratangira, bararirimba karahava, igihe cyo gusoma ivanjiri kiba kirageze. Padiri, ati "nimuhorane Imana!", abandi barasubiza. Arakomeza, ati "amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na (aba abonye ya nkoko itambagira hanze) dore ya nkoko"! Umukozi aba arahindukiye koko arayibona, asohoka mu misa itarangiye ajya kuyitunganya. Kera kabaye rero misa irahumuza, padiri asuhuza abakristu ariko umutima uri ahandi, kuko yatekerezaga ya nkoko. Reka rero agere ku meza, umukozi azanye inkoko, padiri ayikubise amazi amaso yuzura akanwa. Amaze gushimira iryo funguro ryazanywe n'umukristu, agiye gukoramo, umukozi, ati "nyamara uyu munsi nta muntu wari kurya inyama kuko ari ku wa gatanu mutagatifu!" Padiri, ati " irukira mu kiliziya unzanire amazi y'umugisha nkwereke". Umukozi aba amuzaniye amazi, padiri wawe asuka duke kuri ya nkoko, ati " wa nkoko we, ubu ndakubatije uhindutse ifi". Ni uko padiri aryoherwa n'inkoko yahindutse ifi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego