Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ibya Ngunda n'Inzoka ze

Ibya Ngunda n'Inzoka ze
Umugabo Ngunda yagize atya akurira imineke arangije arenzaho salade. Ntihashize isaha imwe gusa aba arengejeho ibijumba byokeje. Hatari hashira iminota 30 aba aroshyeho ibigori bitetse. Mu nda sinakubwira ibiyoka bitangira gutongana. Ngunda ati "ngo ubwo rero izi nzoka murampima. Ntibimbuza gukomeza kwihera inda." Akomeza kuryagagura buri kanya. Uko aryagagura inzoka zikarushaho kwitotomba, arambiwe akora ku nda abwira ibivugiramo ati "mbahaye igice cy'isaha mukaba mwumvikanye, mwakwanga nkabasohora." Umugabo yikomereza umurimo we wo gutera imere. Mu nda na byo biranga , ni bwo umugabo atangiye kumisha indabo hirya no hino, ari byo bamwe bita gutera ibiro. Maze areba ibyo amaze kuruka ati "sinari nababwiye ko nimutumvikana mbasohora? Mwagira ngo sinabivugaga nkomeje?"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego