Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Isosi yitwa "Bizikora"

Isosi yitwa "Bizikora"
Umugabo yari afite resitora maze bikaba ngombwa ko yumva niba abatetsi batetse neza. Batangira kugabura bose bakanyuza ibyo bagabuye kuri kontwari ajombamo ikanya yumva maze yabona isahani igabuye neza ati" ca hano sha, shyira ibyo biryo hariya umuguzi umugaburire ibindi". Abakozi bakahagorerwa kuko iyo resitora abategetsi benshi bayiriragamo uko ibiryo bitinze kugera ku mutegetsi ugasanga abakozi benshi bagiye mu munyururu. Bigatera ikibazo kuko abakozi ntibashoboraga kubwira abo bategetsi ko ibiryo byabo (babagaburira ) birya shebuja kandi ntibashoboraga no kubuza shebuja guhitamo mu bye. Bukeye biga ubwenge bwo guteka indyo yitwaga "Bizikora". Basekura urusenda shebuja yagiye kurangura ibitoki n'amakamyo i Kibungo. Aho agarukiye bukeye bararuteka, isosi yarwo itukura rwose isa na bike uyibonye wese amazi akuzura akanwa ariko nyine ntawari ufite uburenganzira bwo kumva ko biryoshye uretse nyiri resitora. Ibitoki bivuye ku Rusumo, birotswa amafiriti arashya maze baragabura. Ibiryo bitangira kumvwa. Ya sosi"Bizikora" iza ishashagirana nyiri resitora ayirabutswe abwira umukozi ati"dore uko gisa!Ni nde ugiye kugaburira usa utyo? Cyo jya koga". Umukozi ajya koga bwa kabiri dore ko yagiraga isuku ariko amerwe ya shebuja washakaga kurigisa igisorori cy'isosi akamutuka umwanda. Aho umukozi agendeye shebuja yinaga inyuma ya kontwari igisorori agihamya umunwa. Ntihashize isegonda hirya mu cyumba bariramo bumva ngo" Reeeeeeeeeee". Bahuruye basanga umugabo wapimaga hafi ibiro maganabiri yabize icyuya cyamurenze, ijosi ritava aho rireba nk'urwaye mugiga!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego