Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

I New York harimo gutegurwa irushanwa rihuza abagabo bafite ibitsina bito

Mu mujyi wa New York ho muri Leta zunze Ubumwe za America haravugwa irushnwa ririmo gutegurwa ku nshuro yaryo ya kabiri

rikaba riteganyijwe ku itariki ya 14 Kamena uyu mwaka aho.

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime Miley Cyrus biteganyijwe ko ari we uzatanga amanota akaba ari na we uzemeza

uwagize agatsina gato. Kuri iyi tariki ni bwo abantu benshi bazaba bategereje kureba uzegukana iri rushanwa rigiye kuba ku

nshuro yaryo ya kabiri aho iry’uyu mwaka rizabera mu gace ka Kings County Bar gaherereye I Brooklyn mu mujyi wa New York

akaba ari na ko gace kazajya kakira bene aya marushanwa guhera uyu mwaka.

Abemerewe kwitabira iri rushanwa bagomba kuba bari hejuru y’imyaka 21 kandi bakaba bifitemo kwiseka kubera udutsina twabo

duto. Ikindi kandi iri rushanwa nta we riheza kuko uwumva wese yujuje ibyangombwa bisabwa yemerewe kuRyitabira.Nawe wumva

ukeneye kwerekeza muri iri rushanwa wagerageza amahirwe yawe wakwiyandikisha kuri e-mail ikurikira : SPB.Brooklyn@gmail.com

ube umwe mu bo Miley Cyrus azatoranyamo ufite agatsina gabo gato !

Irushanwa riheruka ryegukanywe na Nicholas Gilronan waje guhabwa igihembo cy’amadolari 200 n’umudari wa Zahabu. Gilronan

akimara kwegukana iri rushanwa yahise atangaza ko kugira igitsina kinini nta mumaro yongeraho kandi ko abantu bose bataremwe

kimwe ari nay o mpavu kugira ibitsina bidahuje umubyimba nta we bikwiye gutangaza.

Ese nawe uzaba uri umwe mu bazitabira iri rushanwa I New York ? Nkwifuije amahirwe masa !

Source : Gentside.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego