Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inzozi abagore bagira ku bagabo bifuza kuzabana

Abagore bakunda kugira inzozi no guha ishusho abagabo bifuza kuzabana nabo uko bazaba bameze. Abagabo nabo bagira inzozi z’umukobwa babana uko yaba ameze. Kugira inzozi ni igice kimwe cyo kuba umugore.

Inzozi abagore benshi bagira ku bagabo bizabana :

1.guhumura neza

Imibavu iba mu iguriro ntabwo ariyo kuhataka niyo kugurwa kandi igakoreshwa. Nta mugore ugira inzozi zo kubana n’umugabo udahumura neza. Buri mugore wese yifuza umugabo uhumura neza kandi aramukunda. Bagabo rero musure iguriro mushake imibavu kugira ngo muhumure neza hanyuma mukundwe n’abagore.

2.umugabo ufite ibigango

Abagore bakunda umugabo ufite ibigango, ufite amatuza kandi ugaragara nk’umuntu ufite imbaraga. Bagabo rero muge mukora siporo cyane kuiko abagore bakunda abagabo bakora siporo.

3.kwambara neza

Abagabo bagomba kugaragara neza imbere y’abakobwa. Umugabo wambaye nabi ntabwo abakobwa bamwitaho. Nta mukobwa numwe ugira inzozi zo kubana n’umugabo wambara nabi, udasa neza cyangwa utiyitaho. Rero bagabo mugerageze kwambara neza mugaragare neza kugira ngo buri mukobwa wese abagire mu ndoto ze.

4. gukora ibintu bitunguranye

Abagore bakunda abantu babatungura, bababwira ibintu bisekeje. Nukora ibintu bitunguranye ubikorera umukobwa azakugira mu nzozi ze. Abakobwa bakunda ibintu babona batari babiteganyije kandi byiza bitari bibi. Ntuzatungure umuntu ugamije kumutera inda ahubwo uzabikore kuko umukunda kandi umwifuriza ibyiza azakugira mu nzozi ze.

5. kuba umutware w’urugo

Ntabwo abagore bashaka ko abagabo bahora babatekera ariko rimwe na rimwe bakabatekera nk’ibyo klurya bya mu gitondo, cyangwa ibya saa sita kuko abagore bakunda guteteshwa n’abagabo babo. Umugore aba yifuza kurya ibiryo byatetswe n’umugabo we kandi akumva biryoshye.

Niba utazi guteka si bibi kandi wabyiga. Abakobwa rero bakunda kugira inzozi z’abagabo bazi gukora ibintu byinshi.

Source : elcrema.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego