Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Kutiga Biragatsindwa

Kutiga Biragatsindwa
Kera nko mu myaka 25 ishize umuyobozi umwe mu bo bitaga Bourgmestre yagize amahirwe yo kujya mu nama hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi , ariko akaba atari afite mu by’ukuri amashuri yo kuyobora Komini yemwe na Segiteri ntiyari ayikwiye !!
Inama yagiyemo mu minsi mike yamaze yavuyemo atabumbuye umunwa bituma agaruka adasebye cyane kuko n’ubundi abari bayirimo bose siko batanze ibitekerezo.
Reka rero azakugerere inaha mu Rwanda maze nabwo ba Burugumesitiri bose bajye mu nama na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini (Ariyo Minisiteri y’imiyoborere myiza muri iki gihe) noneho abandi bayobozi bakomeza gufata amajambo cyangwa banabaza ibibazo ariko we atinda kubona ijambo kandi nawe ashaka kugira icyo avuga.
Bigeze aho abonye asa nk’uwasuzuguwe cyane agira umujinya akubita ikiganza ku meza bose baraceceka nuko nawe ahita yiha ijambo ariko abanza kwibuka ko muri ya nama y’iBurayi uwajyaga kuvuga yatangizaga ijambo ’’Mon point de vue’’ndetse asa n’umenye icyo rivuga, nuko igihe yihaye ijambo n’umujinya ati’’ Ariko Nyakubahwa Minisitiri,ko hano twese turi ba Burugumesitiri, tukaba dufite uburenganzira bumwe , nkaba nakomeje kubona buri wese washakaga gutanga Mon point de vue ye mwamuhaga ijambo, ni kuki ngewe mutareka ngo ntange Mon point de vue yange ??? ahangaha buri wese yemerewe gutanga Mon point de vue ye noneho nyuma tukaza kurebera hamwe imyanzuro yavuye muri Mon point de vue zacu tugafata ibyemezo !!’’
Kubera kumenyera uburyo abasirikari babitaga Mon Caporal, Mon Commandant, Mon Coronel n’ibindi uyu muyobozi nawe yasoje ikibazo ke agira ati:Ni ibyo nasabaga Nyakubahwa Mon ministre w’ubutegetsi bw’igihugu !
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego