Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: “ndaco tugira kiri kiza, n'indege ndazo dufite, nditubasha kugira neza...."

ndaco tugira kiri kiza, n'indege ndazo dufite, nditubasha kugira neza...."
Umupadiri w'umuzungu yasomeye misa abakristu bo mu Busasamana. Baza kugera aho baririmba ya ndirimbo yitwa "Yezu waje kubana natwe." Hari igitero bagezeho rero gituma padiri agwa mu kantu, kuko bose icyarimwe baririmbaga ngo 'ndaco tugira kiri kiza, n'indege ndazo dufite, nditubasha kugira neza...." Padiri ati "oya murekere aho, ntimwirirwe mukomeza." Si bwo padiri asubiye muri sakristiya akiyambura imyambaro ya misa. Abakuru b'inama ya paruwasi baza kumureba, ngo bamenye icyatumye ahagarika misa. Padiri ati "bimaze iki gusomera misa abantu ngo badashobora kugira neza kuko badafite indege? Jyewe ubwanjye ntimwabonye ko ngendera mu modoka ishaje? None abantu badafite n'amagare batangiye kuririra indege, bakagerekaho no kubiririmba mu misa, ngo niyo mpamvu badashobora kugira neza?"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego