Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umwarimukazi yatanze ikizamini cyo kuririmba

Umwarimukazi yatanze ikizamini cyo kuririmba, mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Kuririmba ni kimwe mu byo abana bakunda cyane, ku buryo mu kizamini hari n’abaririmbaga, indirimbo, yaba itararangira akaba yatangiye indi.Dore ko no kuririmba abana babikora nk’umukino batibuka ko ari n’ikizami. Benshi baririmbaga za zindi z’abana zimenyerewe nka :
* Mbe Kanyamanza keza, ko mbona wishimye,...
* Iyo tugenda kuri gahunda,...
* Icunga, icunga ni igiti gitangaje,...
* Frère Jacques, Frère Jacques,...
* Mama Sipesiyoza yazanye amata,...
* N’izindi ziva inda imwe n’izi zo hejuru
Mwarimukazi ageze ku kana kamwe k’agakobwa kaba karahagurutse, kagendana ibakwe gatangira kuririmba n’ijwi riranguruye ari nako gakora ibimenyetso (gestes) bijyanye n’indirimbo, mwalimukazi arumirwa agwa mu kantu !
Ako gakobwa kati “... Urwo ngukunda sinaruhishahisha, Nzaruvuga hose,ni urw’igiciro cyinshi, nzarwambara ku manywa, nijoro ndwiyorose, …” Umwarimukazi aba aravuze ati ceceka ! Umwana ati sinyizi se mwali ? Undi ati “Ibyo uri kuririmba ni ibiki, urwo uvuga uzambara ku manywa nijoro ukarwiyorosa ni uruki warumenyeye he ?”
Ubwo umwarimu ntiyiyumvishaga ukuntu agakobwa k’imyaka umunani kaba kazi iby’urukundo bigeze aho.
Akana kamusubiza katajijinganya kati “Si ururingiti se ?” Umwarimu atajuyaje yagahaye atanu kuri atanu ati genda wiyicarire. Abandi bana basigara mu rujijo batazi iyo biva n’iyo bijya !
http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego