Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iteka najyaga mpora nibaza umuntu tuzabana aho tuzahurira bikansiga...

Iteka najyaga mpora nibaza umuntu tuzabana aho tuzahurira bikansiga, nkumva binteye amatsiko. Hari n’igihe nihaye kujya mbaza abantu bashatse aho bahuriye n’abo babana, arikonza gusanga bihabanye cyane kuko abantu bafite ubuhamya butandukanye. Mu by’ukuri nasanze atari ikintu cyoroshye.
Hari umuntu twaganiriye , kugeza ku munsi wo kujya mu kiriziya gusezerana ngo yari ataramenya ibyo arimo!! Ngo yabonaga imodoka ije ngo tugiyegusezerana mu rukiko , akinjira, ati byabintu nakekaga ko ari imikino none ndabona bigeze kure, hari umuntu ngo bari barakundanye mbere, akambwirango naho yaba yambaye ivara mu kiriziya bakamubwirako uwo wambere agarutse ngo yahita abyiyambura akisohokera akajya kumusanganira!!! Mu by’ukuri hari ibintu abantu bakinisha , njye sinakinisha ubuzima bwanjye gutyo nk’ubuterera inyoni.
Hari umusaza w’umupastori watubwiye ngo “ Urugo rwiza ni Paradizo yo mu isi itegura iyo tuzabamo mu ijuru” kugirango rero iyo paradizo yo mu isi uzashobore kuyinjiramo urasabwa kuba careful , kwitonda ugashishoza ukagisha inama Uwiteka.
Dore rero ikibi cyabyo ,nuko mu kirokore nta gerageza ribayo kandi icyo uhitamo cyose kikugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi: iyo wahisemo nabiwamaze kuhikubita, ni ubuzima bwose, niyo wahisemo neza Uwiteka akugenze imbere nawe ukemera ko akuyobora, ni ubuzima bwose kuko musezerana kutazatandukana.
Mu guhitamo, ntukwiriye kwigana abandi, si umwenda ubwira abandi ngo uwo babona wose bakuzanire ntacyo. Rimwe nagiye kugura igitenge, ariko ndebye ibitenge byose nigeze ntarabona ikinkoze ku mutima, numva koko gutoranya uwo muzabana biragoye pe? Hakaba icyo bambwiye ngo kirambereye gihuye n’uruhu rwanjye ariko umutima wanjye pe nkumva sinagikunze haba namba, kimwe nti kirijimye cyane, ikindi nti gifitemo umutuku mwinshi,….. ngaho ibaze nawe icyo ni igitenge gusa!!!
Ngarutse ku ijambo ryanditse hejuru, nibura Adamu yari afite nicyo kuvuga” Umugore wampaye!!!” mbega byiza , kuba ufite gihamya ko Imana ariyo yamuguhaye! Aha hajya hatera ibibazo byinshi kuko umuntu aza ati ndabizi ko Imana yakumpaye, kandi wowe wasenga ukumva wapi rwose ntanamba wumva.
Ikintu cyo guhitamo ni ikintu cy’umuntu n’Imana ye kandi gisaba ukwiyemeza gukomeye, kuko nkanjye, ntinya kwicuza mubuzima bwanjye.
Igihe kimwe kuri radiyo haciye ikiganiro, nuko umuntu wabwirizaga arabaza ngo “ Uyu munsi ubyutse mu gitondo, ugasanga amategeko yose yaguhambiraga ku muntu mubana yavuyeho, mbese bitakiri icyaha cyangwa ikosa, noneho bakagusaba guhitamo uwo mubana , ese wumva uwo musanzwe mubana ariwe wakwongera guhitamo!!!!” Cyari ikibazo gikomeye, cyane cyane kubantu batoranije bahubutse, abiziritseho ibisasu ngo “ samusure nzapfa cyangwa nzakira”, n’ibindi, ariko ahari wowe uracyafite amahirwe kukoutarahinjira, subiza ubwenge ku gihe unabanze usenge utuje, wumve ko uhamanya n;umutimawawe, uhamanya n’Umwuka Wera.
Intambara irangiye nagiye kwibona nibona ndi kumwe n’umubyeyi wanjye n’abo tuvukana kandi nubwo nari muto, ninjye bose bari bahanze amaso ngo babeho. Nuko kubw’Imana mbona akazi mu bazungu ndabatunga rwose dusa nkaho twibagiwe umubabaro kuko nakoreraga amadorari. Nagize ikibazo rero amashuri atangiye, nkibaza ukuntu nzareka akazi ngasubira mu ishuri ariko ngahitambona ko bitashoboka kuko bene mama inzara izabica, rimwe nkiyemeza kutazajya mu ishuri, ariko kuko nakundaga kwiga cyane , nahura n’umuntu wambaye umwenda w’ishuri nkarara ndira kandi ntashaka no kubyereka mu rugo ngo batabona ko mbabaye, ikibazo cyo guhitamo kimbana ikibazo pe! Maze kubona ko bindenze, nafashe amasengesho yo kwiyiriza y’iminsi 2, njya imbere y’Imana ndarira, mbwira Imana ngo ndagushimye ko ikibazo kinkomereye ndi imbere yawe, none ndagusaba kumpitiramo ikintu kimwe kitazantera kwicuzamu mubuzima: niba ari ukuguma mu kazi, umpanaguremo ikintu kitwa ishuri ndeke kujya mbona umwana wambaye umwenda w’ishuri ngo nirirwe ndira, ikindi ninumva abandi barangije ntibizambabaze,niba ari ukureka akazi, sinzigere na rimwe mva ku ishuri ngo mbure ibiryo, mwene mama ntazigere yifuza icyayi cyangwa ikindi cyo kurya ngo akibure. Narangije ayo masengesho umutima wanjye unyemeje kujya mu ishuri ngasezera akazi ariko numva rwose nubwo ntakintu nakimwe kiri mu rugo, ariko numva ni Imana twavuganye numva mfite amahoro hamwe n’uwo mwanzuro utoroshye, kuko iyo nabwiraga abana ngo ngiye kureka akazi barariraga cyane bati tuzatungwa niki?
Impamvu ntanze ubu buhamya nuko nabonye ibimenyetso n’ibitangaza byaherekeje aya masengesho. Narasezeye ku kazi, naragiye ku ishuri, umuntu twakoranaga mbona anzaniye amafaranga mu rugo ngo ni ayanjye yasigayeyo! Turayarya mu rugo, agiye gushira, hagarukaundi ngo hari frs y’ikiruhuko ntafashe kandi sinarinziko binabaho! Nti shimwa Mana, turayarya nayo. Noneho rero agashya! Ya frs ashize , umuntu twakoranaga aza iwacu ni mugoroba, ati waje gusabira mama wawe akazi umuzungu ko wenda yazajya abona icyo kubagaburira! Mama wanjye ngo yaherukaga ku kazi muri 1975.......

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego