Umwarimu wa biologie yajyanye abanyeshuri muri labo, afata igikeri agica ukuguru kwa mbere, arakibwira ati « simbuka ! » kirasimbuka. Arakomeza agica n’andi bityo bityo agisaba gusimbuka kibikora. Amaze kugica ukwa nyuma arakibwira ati « simbuka ! »Igikeri nticyasimbuka. Abaza abanyeshuri ati « isomo mukuyemo ni irihe ? » Umwe muri bo ati « isomo ni uko iyo igikeri cyacitse amaguru yose, ntacyo ukibwira ngo cyumve ! »
0 comments:
Post a Comment