Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umugore n'Umupfumu

Umugore n'Umupfumu
Umugore yahuye n’umupfumu, maze uyu muvuzi amubwira ko yasaba ibintu 3 mu minsi 3, ko ariko icyo azajya asaba cyose, umugabo we azajya agihabwa inshuro icumi kurushaho. Umugore ntiyabyumva, aratangira ati « icya mbere, ndashaka kuba mwiza kurusha abandi bagore bo ku isi. » Biba birabaye. Ageze mu rugo asanga umugabo we yabaye mwiza (beau gars) inshuro icumi kumurenza, abandi bagore batangiye kumunuganuga…
Umunsi wa 2, umugore asaba wa mupfumu kumugira umukire wa mbere ku isi, umupfumu arabimuha. Ageze mu rugo, asanga ni uwa kabiri, kuko umugabo we yari yamukubye inshuro 10. Umujinya uramusya maze ku munsi wa gatatu ari nawo wa nyuma, asaba kugira impanuka idakanganye, yibwira ko ubwo ku mugabo we biri bwikube inshuro 10 agapfa, umugore akamuzungura akaba anamukize atyo.
Byarabaye, birangira umugore agize impanuka idakabije, avunika ukuboko konyine, ageze mu rugo asanga umugabo yagize impanuka yoroshye inshuro 10 munsi y’iye, yavunitse urwara gusa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego