Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Yahinduye Amata Kanyanga

Yahinduye Amata Kanyanga
Umusaza MUTESA yavuye mu Mutara yifitiye akajerikani (jerrycan) kuzuye kanyanga ariko mu rwego rwo kujijisha asuka amata inyuma y'akajerikani kugira ngo polisi itamufata ngo atwaye ibiyobyabwenge. Bidatinze umusaza yahuye na bariyeri , abapolisi bahagarika imodoka batangira gusaka ariko bakumva impumuro ya kanyanga, barasaka hose babura aho kanyanga iri. Nyuma baza kubona umusaza ufashe akajerikani bamubaza ikirimo nawe ati : bana banjye ni amata njyaniye umuhungu wanjye uba i Kigali. Abapolisi bati : reka turebe mzee ! Bapfunduye basanga ari kanyanga baramubaza bati : “niko mzee, kuki watubeshye ngo ni amata utwaye ?Mzee ati : none se n'iki bana ba !!!Umupolisi ati urabona atari kanyanga ? Umusaza atangaye cyane yagize ati : arongeye kandi ? Umupolisi ati : “inde wongeye mzee ?”mzee ati “wa mwana.” Polisi ati “uravuga uwuhe mwana ?” Umusaza ati : “wa mwana Yezu ibyo yakoze i Kana ahindura amazi vino nanjye arabinkoze ahinduye amata yanjye kanyanga ?”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego