Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Zimbabwe:Nyuma yo kurambirwa kuryamana n’indaya ,yahisemo kwishyura umukobwa we ngo bakorane imibonano mpuzabitsina

Umugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe,nyuma yo kurambirwa kuryamana n’indaya ,yahisemo kwishyura umukobwa we ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.
Ruwa w’imyaka 44,nyuma yo kurambirwa kwangiza amafaranga ayaha indaya ngo baryamane,yahaye umukobwa we amafaranga ngo bakorane imibonano mpuzabitsina. Kugeza ubu uyu mugabo akaba afungiwe icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa we yibyariye w’imyaka 20 inshuro 2. Akaba yaramaze kugezwa imbere y’umucamanza mukuru Mr. Donald Ndirowei, wo mu murwa mukuru Harare. Uyu mukobwa wakorewe ibya mfura mbi na se kugeza ubu yabanaga n’ababyeyi be bombi. Ise wamufashe ku ngufu asanzwe akora mu nzu y’ububiko bw’ibitabo.

Uko byagenze

Umushinjacyaha Sharon Mashavira asobanura ko byatangiye muri 2012 ubwo uyu mugabo yajugunyaga agakingirizo imbere y’umukobwa we igihe yasukuraga icyumba cy’ababyeyi be. Icyo gihe Ruwa ngo yasabye umukobwa we imbabazi amubwira ko bibaye bitamuturutseho(ATabishakaga).

Mu kwezi kwa 3 kw’uyu mwaka,Ruwa ngo yagerageje kwinjira mu cyumba cy’umukobwa we mu gicuku ariko asanga urugi ruradadiye. Nyuma yaho Ruwa yahishuriye ibanga umukobwa we ko atakiryamana na nyina. Amusaba ko baryamana ariko akamwishyurira iyo serivisi. Yakomeje amusobanurira ko arambiwe guhora ahonga indaya amafaranga.

Uwo mukobwa yanze ibyo yamusabaga. Mu ijoro igicuku kinishye,Ruwa yinjie mu cyumba cy’umukobwa we amufata ku ngufu. Yamukangishije ko azamwica naramuka agize uwo abwiar ko yamuhohoteye. Abajijwe icyo yabikoreye,Ruwa yisobanuye avuga ko igikorwa yakoze ari umugenzo w’abakurambere uzanira umuryango ubukungu. Yongeyeho ko ubwo aribwo buryo n’abakire babonamo amafaranga menshi baba batunze.

Ubwa kabiri Ruwa afata ku ngufu umukobwa we yamusezeranyije kumugurira imodoka no kumuha amafaranga menshi. Uwo mukobwa yahisemo kubisobanurira nyina. Polisi yarahamagawe,Ruwa arafatwa ajya gufungwa.

Ngayo nguko isi igeze aharindimuka aho umubyeyi afata ku ngufu umwana yibyariye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego