Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Hakozwe igitsina ku bagore batakivukanye n’abo cyanze gukurana neza

Abahanga mu by’ubumenyi bamaze gukora igituba kizajya gisimbura ikitarakuze bisanzwe ndetse kikaba cyanaterwa ku mugore wagize ikibazo cyo kutakivukana.

Uyu mwanya mwibarukiro ku mugore ushobora guterwa ku bagore bavukanye uburwayi bwa MRKH (Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser), uburwayi butera gutuma igituba na nyababyeyi bidakura cyangwa ntibibeho.

Gishobora kandi guterwa ku barwayi bafite ikibazo cy’uko icyari gisanzweho cyahuye n’uburwayi bwa kanseri cyangwa ubundi burwayi bwacyangije.

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri kaminuza ya Wake Forest Baptist Medical Center, mu ishami ryo guteza imbere ubuvuzi, batangaje ko icyo gituba kiremano barangije kugitera ku bakobwa bane, bigahuzwa hifashishijwe ingirabuzima zabo (cells/cellule).

Nk’uko byanditswe mu gitabo cyitwa Lancet na Dr Anthony Atala, ngo uyu mushinga watangijwe ugamije kwerekana ko uyu mwanya mwibarukiro ushobora gukorerwa muri laboratware (ibyuma bikorerwamo ubushakashasti) kandi bigaterwa ku muntu ubikoresha nta kibazo.

Byakomeje kuvugwa ko ari igisubizo ku bakobwa n’abagore bagiraga ikibazo kuko bagiye kwitabwaho.

Bwa mbere, abakobwa bagize aya mahirwe bari mu kigero cy’imyaka 13 na 18 mu gihe baterwagaho uyu mwanya mwibarukiro.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe bwerekana ko nyuma y’imyaka umunani, umugore ashyizwemo igituba gishya, gikora neza nk’icyo yaremanwe.

Dr Atala yasobanuye ko mu byumweru bike, inzira zigenda zirema n’ingirabuzima zigakora akazi kazo ku buryo imikorere y’umubiri iba nk’isanzwe.

Uko gukora nk’uko bisanzwe kandi ngo bivuze ko icyo gituba nacyo gishobora kuvurwa, kikagira n’ubundi bwumve busanzwe burimo ububabare, kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ibindi. Mu ikorwa kandi ry’imibonano ngo usanga nta bubabare uwagiteweho agira.

Ku birebana n’ingaruka uwateweho iki gituba gishya yagira, abashakashatsi bavuga ko abagiteweho bashobora guhura n’ingorane kugera kuri 75% bitewe n’uko imiterere yacyo itacyorohera kwikwedura no gusubirana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego