Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka mbi z’amafilimi y’urukozasoni ku bagore

Bamwe mu bagore bakiri bato bafite abagabo bakunda kureba amafirimi y’urukozasoni) batangaza ko izi firimi zigira ingaruka ku mibanire yabo n’abo bashakanye aho usanga nta kizere bifitiye cyo kubaka urugo neza. Ibi bikaba ari ibyagargajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Floride ho muri USA.

Urubuga rwa internet 7sur7 rwatangaje iyi nkuru ruvuga ko ngo iyo umugore afunguye mudasobwa y’umugabo we akabonamo filimi z’urukozasoni ngo aba nk’utaye umutwe akumva ari nk’aho umugabo we afite undi mugore adashobora guhangana nawe bitewe n’uko aba abona ibikorwa muri bene izi filimi we atabasha kubikora nk’uko byasobanuwe na Destin Stewart, umuhamga mu by’ubumenyamuntu.

Iri tsinda ry’abashakashatsi ryagaragaje akenshi ko ngo iyo umugore azi ko umugabo we akunda kureba filimi z’urukozasoni kunyurwa mu gihe akora imibonano mpuzabitsina bimugora kuko ngo aba yaritakarije ikizere mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.

Gusa nk’uko aba bashakashatsi bakomeza babivuga ngo izi ngaruka zo kureba amafirimi y’urukozasoni ntizigera ku bashakanye bose. Gusa ngo icyaba cyiza ni uko mu gihe umwe mu bashakanye akunda kureba aya mafirimi mugenzi we akaba abizi, ngo ni byiza ko mubiganiraho mukareba ibyo mushobora kwigiramo ibidashoboka mukabyihorera bityo imibanire yanyu ikarushaho kuba myiza.

Inama

Filimi z’urukozasoni(nk’uko izina ubwaryo ribivuga) si izo kwigiraho uko imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati y’abashakanye. Muri ziriya filimi nta shusho nyayo y’uburyo imibonano ikorwa hagati y’abakundana. Ni uburozi ku bantu . Abakinnyi bakina ziriya filimi baba banyweye imiti ibatera imbaraga cyangwa se bakabatera imiti ituma bamara igihe kirekire bakora imibonano mpuzabitsina. Nawe wabona igihe bamara bahuza ibitsina,ukiheba ukumva ko ntacyo ushoboye. Ikintu abantu benshi batazi ni uko iyo bajya gupfa bamererwa nabi. Barwara cancer munzira y’ikibuno ,cancer yo mu gitsina(Vaginal),indwara y’urutirigongo,...kandi bigera n’aho batakigira rutangira mu myanya ndangagitsina.

Ibyiza abashakanye bakwiriye kwigishanya uko imibiri yabo ikora n’uburyo umugabo/umugore wawe yagufasha kwishimira imibonano mpuzabitsina kuruta kujya guhabwa uburozi bwo muri ziriya filimi. Ubushakashatsi bwerekanye ko kureba filimi z’urukozasoni byangiza ubwonko. Ubwonko bwangirika kuri 40%, kukwakira cyangwa kurekura amakuru.

Umugore ureba izi filimi ntakindi zizamumarira uretse kwisuugura mu gihe cy’akabariro bikaba byanamuviramo inges yo kwikinisha kuko aba yumva ntacyo amaze.

Ese wowe hari ubuhamya watanga z’ibyo izi filimi zakwangirije mu mubano wawe n’uwo mwashakanye?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego