Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Ijisho rinagana rya Bihehe

Ijisho rinagana rya Bihehe
Intare, impyisi na Bakame byagiye guhiga byica impongo. Intare ibwira impyisi ngo ice imirwi ihaho ryazo buri imwe igenerwe umugabane.
Impyisi ntiyazuyaza igena imigabane itatu, umwe uwuha intare, undi Bakame uwa gatatu uba uwayo.
Intare ibibonye ityo ko buri wese yagenewe umugabane ungan n’uw’undi irarakara cyane ihita itera ijanja impyisi iyikuramo ijisho.
Noneho intare ibwira Bakame iti “ sha, nduzi impyisi itazi kugabanya umuhigo, ngaho wowe gerageza twitahire.”
Bakame ifata umugabane wa mbere iwuha intare igira iti “akira uyu ni uwawe mwami w’ishyamba”. Ifata uwa kabiri na wo iwuha intare igira iti “uyu na wo ni uwawe nyagasani”. Ifata uwa gatatu wari usigaye igira iti “akira databuja uyu ni uwawe wo gahorana ingoma”.
Intare ibibonye ityo irizihirwa cyane, ni ko kubaza bakame iti “shahu ni nde wakwigishije gutera imirwi gutyo ?”. Bakame n’ikiniga iti “hmm, ni ririya jisho rinagana rya Bihehe”.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego