Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Mujye Mukunda Abanzi Banyu

Mujye Mukunda Abanzi Banyu
Umugabo wakundaga amarwa birenze ibikenewe, yaje kuyoboka idini ry’ Abapantekote, kera kabaye bari mu nyigisho, pasitoro aho ari imbere yigisha ati : “Bavandimwe murahirwa mwe mwakiriye agakiza mugaca ukubiri n’ inzoga, inzoga si inshuti ahubwo ni umwanzi mubi” arakomeza ati : “Musome mu gitabo cya… umutwe wa… umurongo wa… Nyamugabo rero aho yakicaye amaze n’ akanya atagasomye, asaba ko yagira icyo avuga, baramwemerera, ati : “Ubushize ariko wari watubwiye ko muri Matayo havuga ko tugomba gukunda n’ abanzi bacu, biri no muri Luka.” Ni uko abakirisito si uguseka barumirwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego