Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: “Nuko warakoze kunca inyuma !”

Nuko warakoze kunca inyuma !”
Umugabo n’umugore babyaye umwana hashira umwaka ataravuga ; imyaka iba ibiri atari yavuga. Bati twabyaye ikiragi...Imyaka igeze kuri irindwi umwana ati “NYOGOKURU NYOGOKURU.” Mbese barishima bati "Umwana yavuze arashaka nyirakuru." Ngo bajye kureba basanga umukecuru yapfuye.
Hashize iminsi arongera ati "TONTON, TONTON." Bati "umwana arashaka nyirarume." Mu gihe bakimuhamagara bumva hirya amarira ni yose umuntu aba ashizemo umwuka daa !!!! Tonton na we aba aciyeho.
Hashize igihe umwana ati "PAPA PAPA." Umugabo arapapaza ati "ndapfuye !" Atumiza imiryango atangira kuraga, mu gihe akivuga bati "Umugabo wo hirya aha arapfuye mudutabare!"
Nuko wa mugabo asubiza umutima mu gitereko abwira madamu we ati "ni uko warakoze kunca inyuma !"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego