Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umubyeyi Ahana Umukobwa we

Umubyeyi Ahana Umukobwa we
Umukobwa wari ukuze ariko atarakunze gukundana n'abasore, yakundanye bwa mbere n'umusore biramucanga yegera mama we ngo amugire inama uko azabyitwaramo.
Mama we ati “ni byiza mwana wanjye wenda wampa umukwe mwembi mukampa umwuzukuru. Dore rero uramenye nimuba muri kumwe uzabona atangiye kugukoraho, agusome wumve ni byiza, agukore ku mabere wumve birakurenze, aho nawe ntuzabe umwana utazamwangira agahita yigendera.
Uramenye ariko natangira kugukuriramo imyenda uzamwangire, kuko yahita akujya hejuru ugasanga ugayishije umuryango wacu.”
Ni uko hashize iminsi wa mukobwa yegera mama we ngo amubarire uko byagenze! Aratangira ati mawe rwose abakuru muba muri bakuru ibyo wambwiye niko byagenze neza neza ariko nanjye sinabaye umwana nazirikanye ibyo wambwiye!
Koko yaratangiye mbona atangiye kunkorakora nkumva ngize isoni ariko nkumva ni byiza, ankora ku mabere numva birarenze, aransomagura numva sinzi uko mbaye!
Nk'uko wari wabimbwiye rero yagiye kunkuramo imyenda nibuka ibyo wambwiye mpita nyikuriramo bwangu ngo hato atanjijisha akayikuramo. Ako kanya mbona atangiye gushaka kunjya hejuru nibuka ibyo wambwiye ndamushuka mba arinjye mujya hejuru aho kugirango ngahishe umuryango wacu ndamureka agayisha umuryango we!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego