Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umuzigo Uvuga

Umuzigo Uvuga
Umugabo wari ufite umugore umuca inyuma yize amayeri yo kuzamugwa gitumo, umunsi umwe aramubeshya ati “ngiye mu butumwa nzagaruka nyuma y'icyumweru.” Agitirimuka umugore ahamagara ihabara ye ati “uze kuza mu kanya sa cyenda cya kigabo cyagiye.” Ahita ahamagara n'undi ati “uze sa kumi n'imwe cya kigabo cyagiye.” Umupfubuzi wa mbere yahasesekaye ku isaha ya sacyenda nuko ahita atangira akazi ariko ataragira aho akageza nyirurugo aba aragarutse. Ngo bamwumve ubwoba burabataha, umugore ati "jya muri uyu mufuka w'igunira umugabo ntari burabukwe" Nuko ikigabo kijyamo, umugore yegeka umufuka muri corridor maze akingurira umugabo. Umugabo kubera ko yari azi ibyabaye yicara muri salon ahateganye na corridor ku buryo abona neza wa mufuka. Haciye akanya umugabo wa kabiri aba arinjiye, ngo agere ku muryango umugore aritanguranwa amwakira bwangu at "ese wari uje kureba wa mufuka wawe basize hano" ? Umugabo ngo abyumve, agira ubwoba kuko yabonaga na nyirurugo yagarutse, ahita yumva icyo umugore ashatse kuvuga, maze yikiriza vuba ati "yego kandi mwakoze rwose kumbikira ibintu". Nuko ashyira umufuka ku mutwe aragenda, ariko ntiyari azi ikirimo, naho uwo bikoreye we akibwira ko ari amayeri umugore yahimbye yo kumukiza. Umugabo wikoreye ngo agere hepfo y'urugo ati "ntimumbonera bahu ? aho kubona ikinzanye ntashye nikoreye imizigo iremereye nk'amabuye ati Hinge nkubite iki gifuka hasi nigendere n'ubundi naruhiye ubusa". Uwari mu mufuka ngo abyumve atera hajuru ati "have nyabuneka ntunyice nanjye sinjye". Undi ngo yumve ko ari umuntu aratura vubavuba, arafungura, maze abaza umuzigo ati "wa kigabo we ko ari nk'ibyo byose wageze ute muri uyu mufuka" ? Undi ati "muvandimwe twubahane, dore icyanshyize muri uriya mufuka nicyo cyatumye nawe unyikorera !" Nuko bamenya ko bose bahuye n'ingorane zimwe, bariyunga basangira agacupa hafi aho barangije baritahira. Sijye wahera !
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego