Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Yandihiye amashuri ndayarangiza none arashaka ko mubera umugore kandi ni umugabo ukuze ufite abana 3 bose banduta, ese mbigenze nte?

NDAGISHA INAMA : Yandihiye amashuri ndayarangiza none arashaka ko mubera umugore kandi ni umugabo ukuze ufite abana 3 bose banduta, ese mbigenze nte?

Muraho neza nhsuti basomyi b’uru rubuga? Mbere nambere mbanje kubasuhuza uwiteka abane namwe, mbandikiye ngirango mumfashe kungira Inama kuko ikibazo mfite kirandemereye cyane.

Amazina yanjye nitwa Alice (iri ni izina twamuhaye kubera umutekano we) ndi umukobwa ukunda gusenga cyane, ndi mu mwaka wanyuma urangiza kaminuza., iwacu ni I Nyamagabe ariko ubu nkaba mba mu mujyi wa Kigali.

Ikibazo dore uko giteye : Murugo iwacu ni abakene naje gutangira amashuri muri Secondaire icyo gihe narihirwaga n’umushinga ngeze mu mwaka wagatanu uwo mushinga wanze kongera kutwishyurira amafaranga y’ishuri maze mpita mpagarika amasomo gutyo, Naje guhura n’umu Papa w’umugiraneza maze mubwira ibibazo byanjye yumva bira mubabaje cyane anyemerera kumfasha kwiga nkarangiza nahise njya mu mwaka wa gatandatu, narangije uwagatandatu uyu mu Papa yahise angira Inama yo kuza nkaba I Kigali ngakomeza kwiga ubwo yahise ansabira kwiga muri ULK naho arakomeza aranyishyurira, yanzanye murugo iwe, umugore n’abana ababwirako ndi uwo muri famille yiwabo nabuze ubushobozi none akaba ashaka kumfasha, uyu muryango wanyakiriye neza bamfata nk’umwana wabo kugeza na n’uyu munsi.

Nakomeje kwiga ndangiza uwambere, njya muwakabiri ngeze muwagatatu uyu mu Papa nabonye atangiye guhinduka cyane, nijoro yataha akabanza agaca aho ndara kuko njyewe mba munzu yohanze, umunsi umwe yaje kuza ansaba ko twaryamana bibanza kuntera isoni cyane ariko byaje kurangira tubikoze, inshuro maze gusambana nawe ubungubu sinazibara, ariko mpora mfite ubwobako uyu mugore aramutse abimenye nshobora guhura n’ibibazo kuko mba no murugo rwe, ejo bundi uyu mugabo nibwo yabwiyeko yifuza namubera umugore maze ngo akanjya kuntuza I Burundi kuko ari naho akorera.

Uyu mu mama nyiri uru rugo arankunda pe, kuva nagera muri uru rugo bafite abana 5, batatu banduta nababiri batoya ariko uyu mu mama ntabwo arigera amvangura mubandi bana, iyo ntarataha natinze kw’ishuri aba ashaka kumenya icyantindije, sinshobora kuryama ataje kumbaza amakuru uko niriwe, none ndibaza nti Ese aramutse amenyeko ndyamana n’umugabo we nabigenza nte? Uyu mugabo nawe ngerageza kumubwirako ibyo ambwira bitashoboka akambwirango akurikije ibyo yankoreye nanjye nimwiture iyo neza yo kumubera umugore?

Ubungubu byanshanze uyu mwaka nibwo narikwandika igitabo ndetse ngasoza amashuri yanjye, uyu mugabo yambwiyeko ninanga icyifuzo cye ntaco azongera kumfasha, mfite umusore dukundana tumaranye imaya ibiri nawe nifuzaga kuza kumubereka nk’ababyei bandeze, Ese muri makeya ndaremerewe cyane kuburyo numva ibyo nakoze ntakwiye no kubabarirwa! NI MUNGIRE INAMA ESE MBIGENZE NTE KOKO?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego