Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Guverinoma nshya yo mu ijuru

Guverinoma nshya yo mu ijuru
Mu gitondo cy’uyu munsi mu ijuru kwa Jambo hashyizweho guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 6 n’abajyanama ndetse n’umuvunyi umwe.
Nta tandukaniro rikomeye cyane riri muri iyi guverinoma nshya yo mu ijuru, kuko hari bamwe mu baminisitiri basubijwe mu myanya bari basanzwemo.
Muri Leta yo mu ijuru, Perezida wa Repubulika nk’uko bizanzwe ni Nyagasani Imana.
Urutonde rw’abagize guverinoma nshya ruteye rutya :
1. Minisitiri w’intebe ni Yezu Kristo, usanzwe mu ishyaka riri ku butegetsi, aho mu ijuru ;
2. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yakomeje kuba Malayika Gabriel ;
3. Minisitiri w’iterambere ry’abari n’abategarugori, yabaye BIKIRA MARIYA, wasimbuye kuri uwo mwanya ELIZABETI warugeze mu zabukuru ;
4. Minisitiri w’ingabo yabaye MUTAGATIFU MIKAYIRE, asimbuye kuri uwo mwanya DAWUDI, kuko yateranye amabuye ;
5. Minisitiri w’Ubucamanza yabaye SALOMO kuko yaciye urubanza rw’abagore babiri bapfaga umwana umwe ;
6. Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, yabaye PETERO nk’uko bisanzwe ;
7. Umuvunyi mukuru yagizwe ABURAHAMU ;
8. Umunyamabanga wihariye ushinzwe roho zo muri Purigatori yabaye LAZARO ;
9. Umujyanama muri Perezidansi ushinzwe abagufi, yabaye ZAKAYO.
Iyi Leta ariko ntiyashimishije ishyaka risanzwe ryarigometse ku butegetsi, riyobowe na SHITANI RUSOFERI, kuko yahise atumiza abambari be aribo : RUPFU, SEKIBI, DAYIMONI bahise batera ibibombe bikomeye ku isi, abo bitishe bahise bafatwa n’icyorezo cya SIDA.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego