Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: “Tuza Mwana Wa!”

Tuza Mwana Wa!”
Umusore wari umaze kuba umuherwe yagize atya yiha gahunda yo kwishyura mama we ineza n'urukundo yamweretse kugeza akuze, ni uko yegera mama we amubaza icyo yamukorera ngo abashe kumwishyura, mama we aramubwira ati “ntacyo rwose humura si ngombwa kunyishyura kuko byari inshingano zanjye nk'umubyeyi.”
Umusore nawe rero yiyumvagamo ubushobozi bwo kwishyura mama we akomeza kumuhatira kumubwira icyo yamukorera ngo amushimishe, amwishyure ineza n'urukundo yamuhaye bigeze aho mama we yemera kumubwira icyo yamukorera!
Yaramubwiye ati “mwana wanjye, nk'uko twararanaga ukiri gato nkakwitaho ngo uticwa n'imbeho nkakuba hafi ijoro ryose, nawe uyu munsi uze turarane kandi unyereke impuhwe n'urukundo nk'uko nanjye nabigukoreraga!”
Umusore yaremeye aratangira ku mugoroba asasa aho we na mama we baza kurara, umukecuru nawe mbere yo kuryama afata amazi amena ku ruhande rumwe rumwe rw'uburiri aricecekera!
Mu kujya kuryama nyamusore acunga uruhande rudatose aba ariho yiryamira, umukecuru aremera nyine aryama ahatose! Bigeze mu gicuku wa musore asohotse gato, umukecuru afata amazi amena kuri rwa ruhande umusore yari aryamyemo bose arahatosa!
Mu kaguruka kuryama, umusore ararakara abura aho aryama atangira gutonganya mama we! Mama we ati “TUZA MWANA WA! Naraye amajoro ku bwawe, wanyaraga ku buriri nkakuraza ahazima nkaryama ahatose, imyenda nkarara nyiguhindurira ijoro ryose uko uyihindanyije, none dore wowe ijoro rimwe rirakunaniye!”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego