Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umunsi Bush azapfa

Umunsi Bush azapfa
Umunsi Bush azapfa azahita yerekeza ikuzimu dore uko bizagenda agezeyo.
Satani azahita amusanganira maze Bush ahite amubaza ngo Osama arihe? Maze satani aramusubiza ngo ntawuhari.
Maze Bush biramutangaza ahita avuga ngo kandi naramwohereje hano n’ibisasu byanjye, ni ukuvuga ko ari mu misozi ari gutegura ibindi bitero kuri amerika.
Maze ahita abwira Satani ngo amuhe telephone ahamagare muri amerika maze satani ahita mubwira ngo ntabwo ikuzimu bahamagara maze Bush aringinga ngo kugirango aburire abanyamerika.
Satani agezaho aramwemerera ariko ngo agire vuba maze Bush ahamagara muri amerika arababwira ngo : “Osama ntawuri hano mube maso” ahita akupa.
Satani ahita amuha facture ya 10.000.000 $ maze Bush aratangara ngo amuciye menshi ngo kandi nkoresheje umunota umwe ! maze satani ahita amubwira ko muri amerika ari mu mahanga ariyo mpamvu hagiye amafaranga menshi kandi aramubwira ngo kwa satani ntibaburana maze Bush afata agatabo ka sheik arayisinya.
Umwamikazi w’ubwongereza Elizabeti nawe ahita abwira satani ngo nawe arashaka guhamagara. Satani aramubwira ngo wowe ko wari witonze bite ? Maze aramusubiza ngo arashaka kumenya ibyo impanuka y’igikomangoma Diana ngo ntibisobanutse arashaka kubabwira bagakora iperereza. Maze satani arayimuha elizabeti ahamagara iminota ibiri satani ahita amukubita facture ya 10.000.000 £ maze noneho we ariyamira abwira satani ngo ntago agira imico myiza maze satani ahita amusubiza ngo: “sinigeze ngira imico myiza”. Maze nawe ahita afata agatabo ka sheik yishyura satani.
Uwagatatu wahise asaba guterefona ni wa mu perezida wa Congo w’umunyagitugu witwa Mobutu Seseko Wazabanga Desire, maze satani ahita amubwira ngo wowe nakavuyo kawe uteye uturutsehe? Maze Mobutu aravuga ngo : “nagiraga akavuyo yego ariko ngaho jya kongo urebe akariyo ubu ngubu.” Maze satani aramureka ngo ahamagare maze Mobutu w’umukene ugereranyije n’ababanjije aratangira umunota umwe urashira itanu irashira mirongo itatu irashira aho ba Bush bari baratangira baramuseka.
Mobutu arahamagara isaha ishize arakupa satani amuha facture nawe ubwo uzi amafaranga yamuciye? 3 $ gusa maze ba Bush bararakara babwira Satani ngo turabizi ko nta mbutabera ugira ariko ntibigera aho ati: “ twebwe twakoresheje utunota duke uduca ama miliyoni none uyu we akoresheje isaha yose umuciye amadorali 3 gusa ?”
Satani arabasubiza ngo Ikuzimu uhamagara Congo ni mugihugu cyimwe kandi iburayi no muri amerika ni mumahanga rero niyo mpamvu we hagiye macye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego