Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umusore w'Umusirikare

Umusore w'Umusirikare
Umusore umwe w'umusirikare yaguye mu gico cy'abo barwanaga asigaye wenyine, abura aho arigitira ageze ahantu hari ubuvumo yinjiramo yihishamo ariko kuko yari akurikiwe akumva ko n'ubundi amaherezo afatwa, ahitamo kwiragiza Imana.
Yarasenze ati: “Mana ndakwinginze nzi ko ushobora byose, ndagusaba ngo wubake urukuta rw'amabuye ku murwango w'ubu buvumo mbashe gukira igico cy'umwanzi!”
Akimara gusenga atyo yabonye igitagangurirwa ku muryango wa bwa buvumo, gitangira kubaka vubavuba ku muryango w'ubuvumo, umusore w'umusirikare atangira kwivovotera Imana.
Yaravuze ati “Mana! Koko ndagusaba kunshyiriraho urukuta rw'amabuye ukanshiriraho igitagangurirwa? Kandi nzi ko ushobora byose?!”
Ako kanya ba basirikare b'umwanzi bari bamukurikiye baba bageze kuri ubwo buvumo, umusirikare wari ubayoboye areba cya gitagangurirwa ati “twikomereze” Ntawinjiyemo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego