Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Jya umenya kubaha igihe kuko iyo gitakaye kitagaruka

Bajya bavuga ngo TIME IS MONEY ariko nkubwije ukuri ko hari igihe ugeramo
ugasanga igihe kiruta kure amafaranga! Ufite igihe washaka amafaranga, ariko ufite
amafaranga ushobora kubura igihe. Umuntu wapfushije ntiwamuha amafaranga
ahubwo wamugenera igihe cyo kuba hamwe nawe, uwo ukunda umuhaye
amafaranga ukamwima igihe ntiyanyurwa...
1. Niba ushaka kumenya agaciro k'umwaka umwe, uzabaze umunyeshuri wasibiye
muri kaminuza umwaka umwe.
2. Niba ushaka kumenya agaciro k'ukwezi kumwe uzabaze umubyeyi wabyaye
umwana akavuka yaburaga ukwezi kumwe ngo avuke (premature baby) azakubwira
ko uko kwezi kuruta ibya mirenge...
3. Niba ushaka kumenya agaciro k'icyumweru kimwe uzabaze umuntu ufite
ikinyamakuru gisohoka rimwe mu cyumweru.
4. Nushaka kumenya agaciro k'umunsi umwe, uzabaze umukozi wa nyakabyizi
uhembwa abarirwa ku munsi kandi ayo ahembwa ariyo atunga urugo, kuburyo abo
mu rugo barya ari uko atashye amaze guhembwa ay'umunsi.
5. Niba ushaka kumenya agaciro k'isaha imwe uzabaze umuntu utegereje umukunzi
we ahantu habura isaha ku gihe bavuganye ko aza kuzira.
6. Niba ushaka kumenya agaciro k'umunota umwe uzabaze umuntu indege cg
imodoka isize yari arengeje umunota umwe gusa ku gihe yari yakatishijeho ticket
7. Niba ushaka kumenya agaciro k'isegonda rimwe uzabaze umuntu umaze
kurokoka impanuka wenda nk'imodoka yari igiye kumugonga...
Niba ukora cg nta kazi ufite, menya ko uko umunota ushize ariko agahe gato kaba
kari kuva ku minsi ufite yo kubaho bityo ntugatume kagendera ubusa. Nutanunguka
amafaranga jya ushaka ibindi byazakugirira akamaro

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego