Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umwarimu umwe w'umuhanga yagiye imbere y'abanyeshuri

Umwarimu umwe w'umuhanga yagiye imbere y'abanyeshuri, afata ikirahure kinini ashyiramoamabuye aruzuza. Ni uko abaza abanyeshuri ati: “Murabona ibintu biri mu kirahure bigeze he?” Nabo bati: “Rwose ayo mabuye arimo aracyuzuye”Ni uko wa mwarimu afata umusenyi asukamo, ugenda ujya mu myanya iri hagati ya ya mabuye, maze yongera kubabaza ati: “Noneho ubu bimeze bite?” Abanyeshuri bati: “Umva ko bagira ngo iki nonehoikirahure kiruzuye nta kindi kintu cyajyamo”.Ni uko mwarimu afata amazi asuka muri cya kirahure, amazi nayo agenda acengera mu twenge duto cyane twasigaye hagati y'amabuye n'umusenyi. Ni uko arababazi ati: “None ububwo bite?” Abandi bati: “Rwose bigeze ku ndunduro ikirahure kiruzuye nyabyo”.Ni ako arangije arababwira ati:”Iki kirahure tukigereranye n'ubuzima bwanyu, amabuye tuyagereranye nk'ibintu by'ibanze bifite agaciro kanini nk'ababyeyi, abana, uwo mwashakanye, umuvandimwe n'inshuti muri rusange, naho umusenyi tuwugereranye n'ibindi bintu tuba dutunze bifite akamaro nk'imodoka, akazi, kwiga n'ibindi. Bwa nyuma rero ya mazi tuyagereranye n'utundi tuntu duciriritse nko gukina, gutembera, kujya kureba umupira, film n'utundi nk'utwo.Mu buzima rero uhera ku bifite agaciro kanini noneho bene ibyo bigenda bisiga umwanya w'ibiri mu nsi yawo. Nushyira imbere akazi cyangwa kwiga ukirengagiza uwo mwashakanye, umubyeyi cyangwa umwana uzaba umeze nk'uwafata cya kirahure akacyuzuza umusenyi. Nyuma wabona aho ushyira amabuye? Nyamara ubanje amabuye hahita hasigara umwanya uza kugenda ucengeramo umusenyigutyo gutyo…ISOMO: Kimwe mu bintu bituma tudatera imbere harimoguha agaciro kanini ibitagakwiye tukabisimbuza iby'ingenzi kurutaho. Jya umenya icyo ukwiye kugenera umwanya wa mbere ndetse n'icyo ukwiye kugenera akanya gato kasagutse, umenye iby’ingenzi kandi burya iyo wabanje guha akanya iibifite agaciro ugenda ubona akanya gato ugenera tumwe duto duto kandi bikagenda neza rwose!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego