Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Kwa Jeannette

Kwa Jeannette
Umudamu witwa Jeannette yari amaze iminsi afite akabari ahitwa kwa Rwembe, mu Gatsata. Muri ino minsi yaje kumbwira ko yahimutse, akajya aho bita kwa Malinete. Mubajije icyatumye yimuka, ambwira ukuntu rimwe yatashye mu ma saa sita z’ijoro, akaryama, yajya kumva akumva umuntu aramuhamagaye mu ma saa munani z’ijoro:
-Allo?
-Allo!
-Harya ufungura ryari?
- Saa tanu
Nyumaaa, nko mu masaa kumi barongera baramuhamagara:
-Hic…aaa..allo?
-Allo!
-Ha….harya ngo ufungu…ngu…ngura saa….saa…ngahe, hic?
-Saa tanu
Arongera ariryamira, nka saa kumi n’ebyiri yumva na none ngo:
-A…a…a.lllll…aaaalllooooooo?
-Tu..tu…tu…hic donko parles fffffraaaanse, hein? Nikooooo….ngoooooo…ufungura akeleretili ?
-Mfungura saa tanu, ariko niyo waza wowe sinareka winjira wasinze…
-Ubu….ubundi se…donko parido…anfeti…jo…jo….sinshaka kwinjira wa njiji we! Nda…ndashaka ku..kumenya igihe nsohokeramo!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego