Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umusaza Karuhije

Umusaza Karuhije
Umusaza Karuhije yakuviriye Rubago ajya kwivuza i Rukoma, bamuha taransiferi muri CHK. Aragiye abonana na muganga, aherekejwe n’agahungu ke ka bucura. Igihe cyo gutaha ayobera ahahoze gare mu mujyi wa Kigali, kuko yaherukaga mu mujyi cyera. Arinjira, ageze mu muryango wa Nakummatt, abona akaryango keza abantu baza bagakanda ahantu kagafunguka, bakinjira kakongera kakifunga, abantu bagatumbagira iyo hejuruuuuuu…abareba. Yabera yari atarabona asanseri. Igihe acyibaza ibyo aribyo, abona haje agakecuru, gakanda ha hantu, umuryango urafunguka, agakecuru kinjiramo, umusaza abona karatumbagiyeeeeee….mu kanya agiye kubona abona hamanutse undi muntu, arebye abona ni inkumi, bimutangaza ukuntu winjiramo uri umukecuru ugasohoka uri inkumi, ahita abwira umuhungu we, ati “sha, cyo gira bwangu ushake aho bategera, wihute ujye mu rugo unzanire nyoko hano….”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego