Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umusore w'umwiyemezi

Umusore w'umwiyemezi
Umusore w'umwiyemezi ngo yari afite Phd yazengere inkumi bari bicaranye mu ndege ashaka
kuyirataho,arayibwira ngo babazanye, inkumi yigiriraga amagambo make irabyanga ariko umusore arayibwira ati “ ndakubaza buri kibazo utsindwa urampa amadorari 5, nanjye icyo ntsindwa ndaguha amadorari 1000.
Inkumi iremera,umusore ati: “hari distance ingana gute hagati y'isi n'ukwezi?” inkumi
itavuze ihita ikora mu mufuka imuha amadorali atanu; umusore araseka ati “ngaho
nawe mbaza” Umukobwa ati “ni ikihe kintu cyurira urukuta gifite amaguru 3 kikarumanuka gifite 4?” umusore aratekereza wapi, akoresha internet afata ubusa,yohereza incuti ze zose z'abahanga yizera ziraheba. Hashize nk'amasaha abiri ashakisha araheba, afata amadorari 1000 ahereza ya nkumi. Arangije arayibaza ati “ko ntsinzwe bigaragara icyo kintu ni igiki?” Inkumi ihita ikora muri mu mufuka imuha amadorari 5
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego