Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Iyo mbwa yereke baji

Umupolisi yagiye gusaka ibiyobyabwenge mu rugo rw’umusaza, batajyaga basaka kubera gutinya iwe. Umupolisi ahageze aravuga ati "Muze ! Fungura ninjire mu nzu ! Umusaza ati ”Ugiye gukora iki se mu nzu yanjye ?” Polisi ati ”Nje kugusaka bivugwa ko ucuruza ukanakoresha ibiyobyabwenge. Kandi dore mfite baji (ikarita y’akazi). Umusaza aramufungurira arinjira atangira gusaka, ahebye mu nzu, ashaka kwinjira mu gikari wa musaza aramubuza ati ”Reka sigaho wikwitera ibyago mwana wanjye”.

Umupolisi aramwibutsa ati "Eeeuh ! Wibuke ko mfite baji !” Umusaza aramubwira ati "Ngaho injira". Umupolisi akigera mu gikari ahasanga imbwa ikarishye cyane ihita imusimbukira iramuhusha, ari na bwo na we yahise asimbuka yurira urugo, aratabaza agira ati "Muzehe we ! Ngwino unkize imbwa yawe !" Umusaza ati "Iyo mbwa yereke baji !"

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego