Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Billetin imeze nk'iyo babagiyeho inkoko

Billetin imeze nk'iyo babagiyeho inkoko
Ku munsi w'amanota umubyeyi yinjiye mu cyumba cy'umukobwa we kugira ngo amubaze uwo yabaye asanga nta wurimo arebye ku buriri asangaho urwandiko ruvuga ruti"kuri mama wanjye nkunda mbabajwe no kukubwira ko nashyingiwe utabizi gusa ntugire ubwoba umugabo wanjye ni mwiza kuko numurasta kandi yambara poketi igera ku mavi afite tatoo umubiri wose ! witegereje amaso ye atukura ukanumva umufoke(umwuka mubi) w'itabi aba yanyweye wahita nawe umukunda ubu ndatwite kandi namwemereye kuzabyarana nawe abana 9. Ubu ntuye mu Biryogo gusa ikinshimisha cyane si uko navuye I Nyarutarama ahubwo nuko umugabo wanjye nta kazi afite ubu twirirwa twiryamiye hafi umunsi wose! Ntugire ubwoba namenye ubuzima ubu namenye ibyiza by'urumogi kuko ndarunywa nkanaruhinga narangiza nkarucuruza! Umugabo wanjye ariba ntugire ubwoba tuzabaho! Ndagukumbuye cyane nzagaruka kugusura nkuzaniye nyabingi z'iwabo w'umugabo nzakomeza gusenga ngo tuzongere duhure vuba kuko polisi iri kumuhiga nkomeza no gusaba ko umugabo wanjye yabona umuti wa sida kuko ararwaye! Nakwibutsaga ko uyu munsi nujuje imyaka 13 ariko ntugire ubwoba ngo ndi muto ntacyo nzaba kuko umugabo wanjye afite 50 urumva ko azankuza! Yari umukobwa wawe ugukunda.
p.j:”mama nakubeshyaga ndi mubaturanyi nagiraga ngo nkwibutseko hari ho ibintu bibi cyane kurusha iyo billetin iri kumeza imeze nk'iyo babagiyeho inkoko "
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego