Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ese koko ntikinyurwa igitsina gore?

Ese koko ntikinyurwa igitsina gore?
Iki ni ikibazo abantu benshi bagiye batavugaho rumwe kubera ibintu biba byarababayeho mu buzima cyangwa se, byaranabaye ku muntu bazi cyangwa w’incuti ya bugufi. Kubera iyo mpamvu ,bivugwa ko hari itsinda ry’abantu baba mu mujyi wa New York , ryagikoreye ubushakashatsi. Biyemeje gukora iduka ricuruza abagabo. Iyo nzu ikaba yari ifite amagorofa atandatu yose. Muri buri gorofa hakaba hari harimo ubwoko bw’abagabo butandukanye. Umugore winjiragamo akaba yari yemerewe gutwara umugabo ashatse. Ariko uwabaga amaze kurenga igorofa rimwe, ntiyemererwaga gusubira inyuma ngo ahitemo aho yarenze. Umugore umwe azinjiremo rero; mu igorofa rya mbere hari handitseho ngo: “abagabo barimo hano n’abantu beza, bagira urukundo ariko nta kazi bagira” Umugore abibonye abona birakomeye ntiyabishobora. Ahitamo gukomeza ajya mu igorofa rya kabiri. Mu igorofa rya kabiri hari handitse ngo: “abagabo barimo hano bafite akazi, bakunda Imana n’abana”. Arabibona ariko ahitamo gukomeza. Nuko aragenda ajya mu igorofa ya gatatu. Mu igorofa rya gatatu: “abantu barimo hano ,bafite akazi, bakunda Imana n’abana kandi ni beza bihebuje.” Umugore abyumvise, arayimira ati « Aha nahitamo ! » ariko yifuza gukomeza. Nuko agera mu igorofa ya kane. Muri iyo gorofa, hari handitsemo ngo: “abantu barimo hano bafite akazi, bakunda Imana n’abana, ni beza bihebuje kandi bafasha abo bashakanye mu mirimo yo mu rugo…” Wa mugore aravuga ati “oh, mana yanjye)” yongeraho ati “reka ibi sinabyemera !birashoboka se?” Ariko nyuma y’ibyo byose yifuza gukomeza ku ntera ikurikira. Niko kugera mu igorofa ya gatanu. Aho hari handitse ngo «aba bantu barimo hano, bafite akazi, bakunda Imana n’abana, ni beza bihebuje, bafasha abo bashakanye mu mirimo yo murugo kandi bazi kwita kubo bashakanye » Ageze aho, ashaka guhagarara ariko bimwanga mu nda, nuko arakomeza ajya mu igorofa ya gatandatu. Ageze mo asanga handitse ngo : « «uri uwa 4.363.012 ugeze aha. Nta mugabo ubaho kuri iyi ntera. Gusubira inyuma ntibyemewe”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego