Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ibinyabiziga mu Ijuru

Ibinyabiziga mu Ijuru
Rimwe ibinyabiziga cyangwa ibigendesha ibiziga byahuriye mu ijuru, maze buri kimwe kikumva nta kabuza kigomba kwinjira muri ibyo byishimo. Uwari kubyinjiza abimenyesha amabwiriza agenderwaho kugira bibashe kwinjira. Harimo kwicisha bugufi, kugira neza no kurangwa n’ibikorwa byiza kimwe n’iby’urukundo. N’uko bikimara kubyumva, ivatire nto iti “rwose nge nabashije kwicisha bugufi, sinigeze nireshyeshya na ziriya kamyo nini za rukururuna.” Uyinjiza, ati “Reka guca urubanza ahubwo wibuke amajoro watwaraga abagiye mu bikorwa bibi bitampesha icyubahiro.” Fuso igezweho, iti “Wahora n’iki ko numva ndi uwa mbere, nagereje ku gihe ibintu abantu bibafasha kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.” Uwari kuyinjiza, ati “wibagiwe magendu winjije kandi zakwica abantu aho kubakiza kubera nta buziranenge zujuje.” Ambirance aho yiyicariye, iti “Jye nakoze ibikorwa by’urukundo, kuko nafashije abarwayi kugera kwa muganga.” Uyinjiza, ati “Wowe watwaye ibiyobyabwenge kubera ko atari buri wese washoboraga kuguhagarika.” Bigeze ku Itagisi kimwe n’Ikwasitere bitwara abantu, biti “twe twafashije abantu batari bake kugera iyo bajya bityo bagakora akazi kabo kabafasha mu mibereho yabo.” Ubyinjiza, ati “Muravuga iki ko ku munsi w’isabato no ku cyumweru mwasibaga kubafasha kugera aho bakorera mukiyicarira. Kuki mutabafashije iyo minsi yose kandi kuri nge iminsi yose ari iy’agaciro.” Maze ibigendera ku mapine ane bitangira gucika intege zo kwegera uwo wabyinjizaga. Sinzi uko igare Matabaro ryatungutse imbere ye, riti “Nge rwose urabizi nta kibi nakoze. Usibye gufasha mu mibereho ya buri munsi abo mu rugo.” Uryinjiza ati “Wibagiwe ko watwaraga udukingirizo mu byo wari uvuye kurangura kandi ari utwo gutera abantu ubusambanyi.”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego