Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Imodoka Itwaye Abasazi

Imodoka Itwaye Abasazi
Umugabo yahawe ikiraka cyo gutwara abasazi muri taxi avuye i Butare ngo abajyane i Ndera,ageze i Nyanza ashaka kwihagarika,arahagarara yihina munsi y’umuhanda gato.Agarutse asanga imodoka iramuhamagara bose bigendeye,biramuyobera abura icyo akora n’icyo areka. Ubwo yaje umuhanda wose yibazaaaaa,ageze mu Ruhango arahagarara ati “abajya i Kigali muze mbahe lift mwese.”Si ukubyigana barusha inzuki mu muzinga.Umugabo arangije arafunga ubundi icyuma agiha umuriro.
Jugujugu jugujugu na Nyabugogo, aba afashe puwa ruru (poids lourd) hasi, batangira gusakuza bati “ko uturengeje wa mugabo we.” Umugabo abima amatwi,akomeza gushwekura.Polisi yumvise abantu basakuza iramuhagarika,agihagarara arababwira ati “ntwaye abasazi mvanye i Butare nimureke mpite.”
Abaha nomero bahamagara,bayihamagaye bitabwa na docteur, ati :” Iyo modoka muyireke itwaye abasazi bagiye i Ndera.” Abantu bati Varabeshya arabeshya ni lift yaduhaye.”Sibwo taxi ihindutse ndakumirwa,sibwo bayihaye panda gari ya cortege ?
Afatiraho,ageze i Ndera asanga abaganga biteguye kwakira abarwayi,imiti yabo (calmants) yateguwe,uje afite amahane bakamukwikira igishinge,chaufeur akata icyuma cye aratahira.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego