Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Umwana na Nyina

Umwana na Nyina
Umu mama umwe yakoraga akazi kavunanye akazinduka agenda agataha bwije, rimwe rero yavuye ku kazi umwana amusanganira yihuta aramuhobera, amaze kumuhobera aramwegera aramubwira ati urakoze gutaha kare kuko nari ngukeneye.
Mama: wari unkeneye? Ushaka iki?
Umwana: Mama! Nshaka kukubaza, ku kazi uhembwa angahe ku isaha?
Mama: (Arakaye) Urabimbariza iki se? Byakumarira iki? Urashaka rero kumva ukuntu mba niriwe nkuvunikira? Tuza byihorere jya wicara urye, unywe, ubone ibyo ukeneye byose mba nakuruhiye!
Umwana: Oya mama! Wirakara nashakaga kubimenya kandi ndabikeneye cyane!
Mama: Hum! Mpembwa 10000 ku isaha maze mbone amahoro!
Umwana: Ah wow! Nonese mama wangurije 5000 koko ko nyakeneye cyane!
Mama: Eeh! Sinakubwiye ubutesi bwawe? Ubwo rero urashaka amafaranga yo gupfusha ubusa nk'aho aba atamvunnye?!!
Ubwo umwana yahise ababara cyane ahita ajya kuryama ageze mu cyuma arafunga yanga no kurya, mama we aza kubona ko umwana yishwe n'agahinda impuhwe za kibyeyi ziraza ajya gukomanga amuhendahenda ngo afungure.
Amaze gufungura aramwegera aramubwira ati “mbabarira, rwose ya mafaranga wansabye ndayaguha ariko wishime! Akimara kubivuga abona umwana aramwenyuye, arayakira ahita akora mu mufuka w'ishati yari yambaye akuramo andi 5000 yari afite!
Mama we abonye ko umwana yari afite andi yongera kuzamura uburakari, ati “ese ubundi ko wangujije 5000 kandi mbona wari ufite andi 5000, ubwo koko washakaga 10000 yo gupfusha ubusa?”
Umu mama yahise asohoka ababaye asubira mu mirimo ye, umwana arasohoka amusanga aho yicaye, aramureba anamwenyura, amuhereza ya mafaranga uko ari 10000.
Yarayamuhereje mama we arumirwa, umwana amubwira n'ikinyabupfura kinshi ati “wambwiye ko ku kazi kawe baguhemba 10000, nari mfite 5000 nahawe na masenge ngo nzaguremo agakinisho keza, none nawe wangurije 5000 ubu nyafite ari 10000, nifuza kugura isaha yawe imwe ejo, ukazayimara hano turi kumwe nkakwishyura ayo no ku kazi bakwishyura.”
Umu mama byaramurenze, aterura umwana we amusoma ku itama, kuva ubwo amusezeranya ko atazongera kujya amuburira igihe cyo kuba kumwe nawe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego