Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tayiwani : umugore yishe umugabo we, amukata igitsina kubera kumuca inyuma

Umugabo wo mu gihugu cya Tayiwani umuhungu we yamusanze mu mbuga iwe yakaswe ijosi n’igitsina, ibi ngo bikaba byakozwe n’umugore we witwa Liu nyuma yo kumenya ko uyu mugabo we amuca inyuma.

Ngo ubwo uyu muhungu yageraga mu rugo iwabo yasanze se agaramye mu mbuga niko guhita atabaza polisi, ihageze yahise itangira gushakisha uyu mugore niko kumusanza yihishe mu bwogero

Ngo Liu nyuma yo kwica umugabo we ndetse no kumushinyagurira yahise ashaka kunywa ibinini mu rwego rwo kwiyahura ariko ntibyamuhira kuko polisi yasanze ntacyo araba ihita imujyana kwa muganga.

Liu akaba yariyemereye ko ariwe wishe umugabo we kuko ngo yamucaga inyuma bityo akumva atabasha kubyihanganira ahita mo kumwikiza muri ubu buryo.

Source:Crazynews24.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego