Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

URI MWIZA Si UKUBESHYA!

Hano kuri facebook hari abakobwa beza rwose, kuburyo ureba amafoto yabo ugahita uva mubyo warimo, usanga nabo byabarenze cyane iyo dushyiraho comments na likes, tuvuga ngo: nic.pic, urakeye, uri mwiza n’ibindi, kdi rwose tubikomeze nibyiza bituma na friendship hagati yacu yiyongera, cyane ko ibyo tuba tuvuga ari ukuri! Cyakora abasore bo mbona bitabashishikaza cyane kubabwira ko ari beza. Reka rero mbabwire bashiki banjye, nibyo koko muri beza, ariko ubwo bwiza ndifuza ko mubukoreshereza Imana, bitabaye ibyo ntacyo bwaba bumaze. Bibiriya itubwira ko Esiteri yari mwiza afite uburanga bwiza, Imana rero ntiyamugize mwiza kugirango ajye abirata, yiyambika ubusa mu muhanda, mu tubari, mu mahoteri, aryamana n’uwo abonye wese….. Ahubwo Imana yamuhaye ubwiza kugirango bumufashe kuba umwamikazi maze ashobore gukiza abayuda. Bashiki banjye rero, mumenye ko hari mission y’Imana yatumwe muhabwa ubwo bwiza, nyamara abenshi iyo mission bayisimbuje: ubwibone, uburaya, ubusambanyi, kwiyandarika mu tubari, mu mahoteri n'ibindi bibi byinshi. ndababwira ukuri Imana yacu izaza kandi ntabwo izaceceka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



 

Ubuzima

Urwego