Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umugabo mu Kibindi

Umugabo mu Kibindi
Umugabo yahoraga ajya gusambana mu rugo rw’undi mugabo. Nyir’urugo akabimenya ariko akayoberwa aho amwihisha. Umunsi umwe aramwubikira ariko umugore amuhisha mu kibindi kinini cyarimo imbuto mu mfuruka. Umugabo ati : “Ejo iyi nzu nzayisenya, uzinduke usohore ibintu”. Mu gitondo kare atumiza abaturanyi baterura ibintu babijyana hanze. Bageze kuri cya kibindi umugore agikomeraho ngo aracyiterurira harimo imbuto ye y’ibigori. Arakibangatana akigejeje mu muryango kiramwiyaka no hasi ngo piii ! Umugabo ahabaduka yiruka abandi biha inkwenene!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego