Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umugabo w'Igisambo

Umugabo w'Igisambo
Umugabo abaga ihene; umugore arateka, ahishije bararya, ibisigaye umugore arabipfundikira.
Umugabo bimurya munda, inyama zitatetswe bazitara ku rusenge nk'uko bari basanzwe babigira,
bararyama. Umugore amaze gushyirwayo, umugabo akemura ku bwanwa bwe, yenda ubujeni n'ubwo bwanwa abitera ku kananwa k'umugore arangije arisinziriza. Bitinze umugore aza gukanguka, yumva ibintu bimuhanda ku munwa, akeka ko ari ikirago kimuhanda; akoze ku kananwa yumvaho ubwanwa, induru arayidehera ati "iri shyano ngushije
ndarikwiza he?" Bumaze gucya arabyuka, umugabo yisigaza mu buriri. Umugore atangira gupfuneka yivugisha ati "ibi bintu ndabikika nte ko nta mugore wameze ubwanwa!"
Umugabo asa n'ukangukiye hejuru maze abaza umugore bya nyirarureshywa ikimuriza. Umugore yenda uruhu yari yiteye arukinga ku maso, oya si ukurira! Umugabo aramwegera aramubwira ngo niyihanagure, aceceke. Umugore arahora, akuraho uruhu aramwereka. Umugabo yifata ku munwa arumirwa. Bigeze aho umugabo ati "mbere kurya ihene uri umugore nabyitaga iby'inzara, nkakwihorera. Ubundi iwacu nta mugore urya ihene; iyo ayiriye amera ubwanwa. Nibyo nawe wiboneye.”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego