Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umunsi umwe imana yazindutse itanga amategeko mu ijuru

Umunsi umwe imana yazindutse itanga amategeko mu ijuru
Umunsi umwe imana yazindutse itanga amategeko mu ijuru ibwira Yezu ngo amese anatere ipasi. Ibwira Bikira Mariya ngo ateke igitoki n'indagara. Ibwira abamarayika ngo bacurange banaririmbe ntihabe irungu, nuko Imana yitera igishura ijya mu isi gutembera, igezeyo ihura na Satani. Imana iti "Yezu akuzwe Sata?" Satani iti" akuzwe nanjye nkuzwe." Imana iti "urumva uburyo wigereranije?" Satani iti "nyamara nanjye mfite imbaraga, ba uretse urareba ibyo usanga iwawe" Imana irakomeza iritemberera. nuko mu ijuru umuziki urashyuha, Yezu asiga imyenda yateraga, asiga atanacomoye ipasi imyenda yose irashya. Bikira Mariya nawe asiga inkono ku ziko ajya kwiyumvira ingoma, ibiryo nabyo sugushirira byiva inyuma. Imana aho itahiye, imenye ibyabaye irarakara, ifata ya nkono yashiririye na ya myenda yahiye byose ibijugunya mu isi, iti "mwahisemo umuziki ubwo niwo uzajya udutunga ntabyo kurya no kwambara mbivuyeho nzigumanira iki gishura"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego