Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Amafaranga y’Ubukode bw’Inzu

Amafaranga y’Ubukode bw’Inzu
Umugabo yamaze guhembwa, jugujugu no mu kabari; afata rimwe afata irindi, urwamo ruramurenga, umubi ni uwibuka gutaha…. sinzi uko yarabutswe inkumi hafi aho, aba arayegereye baraganira babyumvikanaho, baba baragiye, bafashe icyumba muri hoteli. Bagiye mu byabo, umwe hasi undi hejuru gutyo gutyo, ngo bigere igihe cyo gutaha, umugabo yisatse asanga nta n’igiceri asigaranye.
Kandi ubwo yari yumvikanye na Nyamukobwa ko ari bumuhe 100.000Frw. Abonye Atari bumukire, amwumvisha ko ejo azabwira sokereteri we akamwoherereza sheki. Nyamukobwa abanza kwanga, ariko abona n’ubundi ntacyo yabikoraho, aremera. Bumvikana ko bizitwa “AMAFARANGA Y’UBUKODE BW’INZU”.Umugabo mu nzira ataha, akayoga gatangiye kumushiramo, yicuza ibyo yakoze, yumva arigaye.Nuko mu gitondo, aho kohereza sheki ya 100.000 Frw, yohereza 25.000 frw gusa, n’akandiko gateye gutya. Nabasuhuje.Hamwe n’uru rwandiko nkoherereje sheki ya 25.000Frw y’ubukode bw’inzu
yawe. Ntabwo nohereje amafaranga yose twari twavuganye, impamvu ni uko twumvikana nibwiraga ko:
#1 – inzu yawe ntawundi mupangayiwari warigeze ayikodesha;
#2 – irimo amazi n’umuriro bihagije;
#3 – ari ko ku buryo numva inkwiriye Gusa nyuma naje gusanga:
#1 – inzu yawe yaratuwemo n’abandi bantu benshi mbere yanjye
#2 – Nta mazi, nta muriro
#3 – irakabije kuba nini ku buryo nayigezemo nkazimiriramo.
Akimara kubona ka kandiko, Nyamukobwa nawe arandika, ati “Mwiriwe?
#1 – Siniyumvisha neza ukuntu wibwiraga ko inzu nziza nk’iyi yamara igihe kirekire itagira abapangayi.
#2 – Ibyerekeranye n’amazi n’umuriro, niba utazi uko bavoma cyangwa bacana ntiwarenganya nyir’inzu
#3 – Naho ku bijyanye n’ubunini bw’inzu, koko nibyo ifite ubugari buringaniye, sinavuga ko ari nto, ariko niba udafite ibikoresho bihagije byo kuyikwiza ntiwarenganya nyir’inzu.Kubera izo mpamvu rero, nkoherereje sheki yawe ya 25.000 Frw ngusaba kohereza amafaranga yose twari twaravuganye, bitabaye ibyo ndabibwira nyir’inzu utuyemo ubungubu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego