Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Aragisha inama

Umukunzi wacu yatwandikiye
muri aya magambo ngo mumugire inama.
Yagize ati?
Nakundanye n’umukobwa
tumarana imyaka igera kuri itatu, ariko tuza kunanirana
kubera imico ye, n’uburyo yari
agoye!
Gusa kuko tutari
tubanye neza, yari yarambwiye
ko nindamuka mwanze, ngo
bizangiraho ingaruka ko ngo ntawe uzigera unkunda nkuko
yankundaga!
Igihe cyarageze mbona sinashobora kubana nawe,
turatandukana. Nyuma yaho
naje gukundana n’undi mukobwa, dupanga n’ubukwe
rwose kuko twakundanaga
cyane.
Icyabayeho kigatuma
nkeka ko uwo twakundanaga
mbere yaba abifitemo uruhare kandi rubi ni uko nashatse
kuryamana n’uwo twari dukundanye tunapanga no
kubana, hanyuma ngasanga
ntakibasha gufata umurego
(muri make naragize ikibazo
cy’uburemba kandi atari ko
nari meze mbere).
Ubwo namwe murabyumva
yahise anyanga kandi rwose uwo wa mbere twaryamanye
kenshi gashoboka kandi sinigeze ngira ikibazo cy’uburemba.
Ubwose uwo wa
mbere yaba yarandogesheje?
Ese kurogesha umuntu bibaho?
Mungire inama nabuze uko mbyifatamo.
Ndabashimiye ku
nama zanyu

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego