Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: ibya Magorwa na Bakame

ibya Magorwa na Bakame
Igihe Magorwa ataragira icyo asubiza, Bakame irahangaza iti” mbe Magorwa we, urajya he?” Magorwa ati” ndajya kwasa inkwi zo gucana.” Intare iti” uwo ni nde uguhamagara wa mugabo we?” Magorwa ati” ni umuhigi nyamuhigi uhiga inyamaswa z’inkazi.” Intare ibyumvise igira ubwoba, iraryama.
Bakame irongera iti” mbe Magorwa we, nta ntare wigeze ubona cyangwa wumva yivuga?”
Intare iti” vuga ko nta yo wabonye, nta n’iyo wumvise.”
Magorwa ati” nta yo, nta yo.”
Bakame iti” mbe Magorwa we icyo kiryamye imbere yawe ni iki?”
Intare iti” vuga ko ari igishyitsi k’igiti.”
Magorwa ati” ni igishyitsi cy’igiti.”
Bakame iti « Hari igishyitsi cy’igiti kigira amaboko, amaguru, umunwa ndetse n’amatwi ? »
Intare iti « vuga ko ari igiti barimburanye n’imizi yacyo. »
Magorwa ati « ni igiti baranduranye n’imizi. »
Bakame iti « niko se Magorwa we, ko wambwiye ko ujya kwasa inkwi zo gucana, wahereye kuri izo ? »
Intare iti « vuga ko iki gishyitsi gifite ibishami byinshi utabona uko ugitwara. »
Magorwa ati « iz’iki sinabona uko nzitwara. »
Bakame iti « Magorwa we mbwira niba byakunaniye nze ngufashe. »
Intare irakangarana iti “vuga ko bitakunaniye.”
Magorwa ati “ wikwirirwa uza ndabyifasha.”
Intare iti “mpambira vuba.”
Magorwa afata umugozi mu ntoki agira ngo ahambire intare
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego