Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: “Ngaho yibwire ko winaniriwe”

Ngaho yibwire ko winaniriwe”
Izuba ryari ryacanye. Umugabo n’umugore biyemeza kwitemberera, aho kwicara mu rugo. Barakugendeye, bajya ahantu bafungira inyamanswa ngo zirebwe. Muri iyo zoo, harimo ingagi. Umugabo abona ingagi iri kwitegereza umugore we. Aramubwira ati “urabizi Cherie, iriya ngagi yagukunze! Kuramo ako gapira n’isutiye uyereke amabere turebe uko bigenda”. Umugore abanza kwanga, ariko umugabo akomeza kumwinginga ageze aho aremera. Ingagi ibonye amabere ikoma mu mashyi, ivuza urusaku, irasimbagurika, sinakubwira. Umugabo si uguseka. Nyuma abwira umugore, ati “reba uko ibaye ibonye amabere gusa! Kuramo imyenda yose nta muntu uri kutubona, maze ndebe noneho uko bigenda”. Umugore noneho aranga aratsemba. Umugabo aringinga ajya no ku mavi, umugore ageze aho aremera. Ingagi ireba ako gatuza, ireba ayo matako, ireba amabuno atengera, ireba amaribori hose, maze noneho si ugusara irasizora, irasimbagurika, irasakuza, itangira kujegeza uruzitiro rwa senyenge rwari ruyirinze, ishaka kurira isanga hejuru naho harafunze, irasakuza irikubitagura, ubona mbese ko byayirenze. Nuko umugabo yegera urugi rwari rufunze aho iyo ngagi yari iri, ajegeza ingufuri ivaho, asunikiramo umugore we, arongera arafunga, maze n’ijwi ryuje ubugome n’umujinya aramubwira, ati “ngaho yibwire ko winaniriwe , cyangwa ko umutwe uri kukurya, cyangwa ko uri mu bihe bibi turebe!”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego