Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Akeneye Inama Zanyu Yitwa Ange

Uwo twakundanye kera niwe usigaye unyereka urukundo kurusha umugabo wanjye


Nagize inshuti tugirana ibihe byiza mukunda cyane kuburyo gahunda yari ukubana. Nabonye akazi. Maze kukabona naramubwiye nti noneho nta kibazo twabana, yaje kumbwira ko nategereza ko agifite utubazo muri mu muryango(famille) narihanganye nkamufasha mubibazo byinshi, gusa naje kwisanga ngiye kuba MUKAMUSONI nti rero ndabona nta gahunda nzishakira undi .Ntibyatinze naramubonye turasezerana, wawundi wambere abyakira ukonyine .
None uwo turi kumwe mbona yarankundiye akazi, ntacyo amariye ntahaha, kubera aba kure yanjye ntampamagara, mbese ntangaragariza urukundo( affection). Uburero inshuti yanjye ya mbere niyo impamagara nkuko byahoze,ambaza amakuru y’abana ,uko tumeze murugo nk’aho ari papa wacu mbese niwe unyitayeho . None ndumva binyobeye urukundo ruranyishe kandi byararangiye sinzaba umugore we, gusa iyo ampamagaye ni amarira gusa.Mungire inama kuko nabuze amahitamo n’icyo nkora.Ese gukundana n’uyu wa mbere si amakosa ndi gukora?Umugabo wanjye ko atanyitayeho nkore iki?Murakoze ku nama nziza mungira.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego