Bang Media

FILM NYARWANDA

Londres:Umuturirwa wafashwe n'umuriro

by www.amakururwanda.com


London – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, imwe mu miturirwa ibamo abantu basaga 600 yafashwe n’inkongi y’umuriro imaze guhitana umwe.
Inkingi y’umuriro yibasiye inyubako yitwa Grenfell Tower iherereye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru London mu Ubwongereza, iyi nkongi ngo yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ndetse magingo aya abashinzwe ibyo kuzimya imiriro baracyarwana no kurokora abantu.
Biravugwa ko ubuzima bw’abasaga 30 buri mu marembera aho barimo gukurikiranwa n’abaganga mu gihe umwe yamaze kumenyekana ko yitabye Imana.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi gusa bamwe bemeza ko ifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’umutwe wa Islamic States uherutse kugaba ibindi bitero bibiri mu mijyi ya Manchester ndetse na London.
Kuwa 03 Kamena 2017 habaye igitero i London ahitwa Westminster gihitana abantu barindwi abandi barenga 50 barakomereka bikozwe n’abantu bagendaga batera abandi ibyuma batajonjoye.
Mbere y’aho muri Werurwe hari umusore wishe umupolisi amuteye ibyuma ubwo yashakaga kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Ubwongereza mu gihe Abadepite bari bateranye.
Ahagana mu mpera z’ukwezi gushize i Manchester mu Bwongereza abarwanyi ba Islamic State bagabye igitero ahabereraga igitaramo cy’umuhanzi Ariana Grande cyahitanye abantu 22 biganjemo urubyiruko rwari mu gitaramo.
Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’umutwe wa Islamic States by’umwihariko muri aya meza atandatu abanza ya 2017.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment